in ,

Khalfan yemeje ko iyo amenyana n’umukunzi we kera aba yarakoze ubukwe muri 2021

Umuraperi Khalfan yemeje ko iyo amenyana  kera n’inkumi bari mu rukundo nawe aba yarakoze ubukwe umwaka ushize.

Mu Kiganiro Amahumbezi gica kuri Radio Rwanda cyabaye uyu munsi taliki 7 Mutarama 2022 umuraperi Khalfan yemeje ko ari mu munyenga w’urukundo ndetse ko nk’uko ibyamamare byinshi byarushinze umwaka ushize iyo nawe aza kuza kuba yaramenyanye n’umukunzi we hakiri kare nawe ashobora kuba yari mu mubare w’ibyamamare byarushinze umwaka ushize.

Hashize iminsi Khalfan avugwa mu rukundo n’inkumi yihebeye ituye hanze y’u Rwanda muri Diaspora, gusa bombi birinze kugira icyo babitangazaho.

Nubwo Khalfan aterura ngo avuge izina ry’uyu mukobwa bari mu rukundo; ariko avuga ko anezerewe cyane ndetse ari mu munyenga w’urukundo kuva yatangira gukundana.

Khalfan avuga ko ari mu rukundo kuva umwaka ushize ndetse rwose yumva ari mu munyenga w’urukundo.

Khalfan yavuze ko mu mishanga afite hari album ye arimo gukoraho azamurika mu gihe kiri imbere; aho yaneruye ko hari indirimbo izasohoka mu minsi iri imbere ari gukoranaho na Riderman ndetse na Nel Ngabo.

Yaherukaga gusohora indirimbo yakoranye na Fatakumavuta bise  Muzabishobora

 

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Itangazo ryihutirwa rireba abanyeshuri bose bari mu biruhuko bari bategereje igihe bazasubirira ku ishuri

NABYO BIBAHO: Imbogo yarikoroje mu Bushinwa yinjira muri resitora (Video)