in

Kevin Hart umukinnyi wa filime akaba n’umunyarwenya ari mu gahinda gakomeye ko gupfusha papa we

Umunyarwenya w’icyamamare ku Isi , Kevin Hart ari mu gahinda gakomeye ko gupfusa Se, Henry Witherspoon witabye Imana ku myaka 73 kuri uyu wa Gatatu tariki 12 Ukwakira 2022.

Kevin Hart yatangaje ko se yitabye Imana mu butumwa bw’akabaro yasangije basaga miliyoni 155 bamukurikira ku rubuga rwa Instagram.

Yanditse agira ati “Ruhukira mu mahoro, umwe mu bantu b’ukuri nigeze menya, ndagukunda papa.”

Kevin Hart w’imyaka 43 yakomeje avuga ko azabera abana be umubyeyi mwiza kubera amasomo y’ubuzima yigiye kuri Se.

Yanditse ati “Warakoze kuri byose wampaye, ubu ndi umubyeyi mwiza ku bwawe, Twese tuzagutera ishema.”

Impamvu y’urupfu rwa Henry Witherspoon ntiyigeze itangazwa gusa yari amaze igihe kinini ahura n’ibibazo by’ubuzima.

Mu kiganiro aherutse kugirana n’ikinyamakuru People, Kevin Hart yavuze ko Se atigeze agira uruhare runini mu buzima bwe akiri umwana, gusa ngo yamaze kumubabarira.

Se wa Kevin Hart yitabye Imana nyuma y’uko na nyina w’uyu munyarwenya yitabye Imana mu 2007 azize kanseri.

Written by M.Ben

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it. Niba ufite inkuru cyangwa ukaba uri umuhanzi ndetse nawe ushaka kwamamaza wamvugisha 👉🏿+250736426442

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Amakuru mabi ku bakunzi ba Neymar ushobora kuba agiye gufungwa imyaka irenga 2 muri gereza

Abakinnyi 5 ba APR FC bagaragaje ko basubiye inyuma cyane kubera Adil Mohamed