Kevin ni izina risobanura umuhungu mwiza w’uburanga ni ukuvuga mu buryo bugaragarira amaso “handsome” iyo ari Kevine rivuga umukobwa mwiza “beautiful.”
Ni izina rikomoka mu mu rurimi rwakoreshwaga muri Irland naho mu Kilatini ni Calvin.
Icyo gihe muri Irland ryakoreshwaga basobanura umuntu w’imico myiza, umunyakuri kandi mwiza inyuma (bimwe bigaragarira amaso).
Kugeza mu kinyejana cya 20, izina Kevin ryakoreshwaga muri Irland cyane ariko ubu usanga ryiganje mu bihugu bikoresha ururimi rw’Icyongereza.
Bimwe mu biranga ‘Kevin’
Kevin akunda kwigenga, ashobora kumara igihe kirekire atarashaka umugore kuko yumva gukora ubukwe bijyana n’umuco kandi bikaba byabangamira ukwigenga kwe.
Gukurikiza gahunda ntibimushobokera kuko yanga ibintu bya karande cyangwa bijyanye n’amategeko.
Ni umuntu uba wifitemo ubushobozi , wumva agomba gutera intambwe mu iterambere atazitiwe n’imigenzo y’umuco.
Kubera ko akunda gutuza agasesengura ibintu byose, akunze kuvamo umucurabwenge (philosophe) cyangwa umwarimu kandi ibintu bye akunze kubigumana imbere muri we.
Iyo yumva ashaka kugira ibyishimo ahitamo kureka ubuzima bwa wenyine akegera abandi. Akunda kuba umuntu ucecetse ku buryo abandi bashobora kumutekereza nk’umuntu ufunga umutwe.
Iyo Kevin afite igitekerezo cyangwa ikindi kintu ashaka kugeza ku bandi akoresha inyandiko aho gukoresha amagambo.
Akunda gutembera mu busitani no kwishimira kureba ibidukikije, iyo akoze ubucuruzi cyangwa agiye mu rukundo biramuhira kandi akunze kumenyekana mu baturanyi be kubera imico ye yo kudasahinda.
Bamwe mu byamamare bitwa iri zina
Kevin T.Anderson umuririmbyi ukomokamuri Amerika.
Kevin Anderson ni umukinnyi wa Tennis w’icyamamare ukomoka muri Afurika y’Epfo.
Ukurikije iki gisobanuro cy’izina ’Kevin’ urabona bihwanye n’uwo usanzwe uzi cyangwa nawe niba ariko witwa? Ubutaha urifuza ko twazagusobanurira irihe?
murakoze muzadusobanurire izina Chance
ibimuranga..