in ,

Kera kabaye Neymar yageze aho aca bugufi asaba imbabazi abakinnyi ba Paris Saint Germain

Neymar na Cavani bamaze igihe batavugwa neza n’ibinyamakuru bigiye bitandukanye kubera ukuntu bapfuye bigaragara imipira y’imiterekano ku mukino wahuje iyi kipe ya Paris Saint Germain ndetse n’iya Olympique lyonnais,uyu munyabresil yaba yashyize agasaba imbabazi.

Ni mu gikorwa cyateguwe neza na Dani Alves aho abakinnyi bose ba PSG baba bahuriye muri restaurant ya hariya i Paris,nk’uko ikinyamakuru L’equipe kibitangaza nuko Neymar abifashwijemo na kapiteni w’iyi kipe Thiago Silva wasemuraga igi-portugal yavugaga kugira ikipe yose ibyumve,asaba imbabazi Cavani ndetse n’ikipe yose muri rusange ku bw’imyitwarire idahwitse yagaragaje ashaka kurwanira penalty na Cavani yaje asanga muri iyi kipe asanzwe azitera.

Ni mu gihe ariko umutoza Unai Emery mu kiganiro n’abanyamakuru atatangaje neza uzater penalty benshi baketse ko nawe icyo cyemezo ataragifata ko bishobora gutuma ibi bibazo bigaruka mu gihe ataravuga uwuhe muri aba babiri bazatera iyi mipira.Andi makuru akomeje kuvugwa nuko abakinnyi ba PSG batari abo muri Bresil binubiye cyane uburyo abanyabresil bafashe ubutegetsi muri iyi kipe.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Inkuru Ishyushye-Umukunzi wa Cristiano Ronaldo yikozeho agaragara akora ikintu kigayitse kw’ifoto none abafana bari gusaba Ronaldo gutandukana nawe

Ikipe ya Arsenal yarangije kubona umusimbura wa Alexis Sanchez nyuma y’aho abakinnyi bayo bakomeye basabye Wenger kumureka akagenda