in ,

Ikipe ya Arsenal yarangije kubona umusimbura wa Alexis Sanchez nyuma y’aho abakinnyi bayo bakomeye basabye Wenger kumureka akagenda

Abafana n’abakinnyi ba Arsenal bageze aho barambirwa Alexis Sanchez binginze ngo agume muri iyi kipe ariko akanga ntiyongere amasezerano ndetse agakomeza kuvuga ko ashaka kuva muri iyi kipe,isoko ry’igura n’igurisha rikarangira atumvikanye neza n’ikipe ya Manchester City,kuri ubu Arsenal yaba yatangiye kumvikana na Man City ngo bagurane Raheem Sterling na Alexis Sanchez.

Image result for alexis sanchez out

Nk’uko ikinyamakuru Mirror Sport cyibyemeza neza,umutoza Arsene Wenger nyuma y’ibyifuzo by’abakinnnyi be bafite ijambo yaba yemeye kurekura Alexis Sanchex nubundi utacyerekana byinshi mu kibuga akamutanga muri Manchester City ariko nawe akabona Raheem Sterling usimbura buri gihe muri iyi kipe ya Citizens,bikaba mu kwezi kwa mbere aho nta ngaruka bizatera mu gihe Man City yaba ikiri muri Champions League yakinisha nta kibazo Alexis Sanchez uvuye muri Europa League na Arsenal igakinisha nta kibazo Sterling muri Europa League.

Amakuru kandi akomeje kuvugwa mu Bwongereza nuko n’ikipe ya Manchester United ndetse na Real Madrid zifuza uyu musore wahoze ukinira ikipe ya FC Barcelone.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Kera kabaye Neymar yageze aho aca bugufi asaba imbabazi abakinnyi ba Paris Saint Germain

Cyera kabaye, hatahuwe umugore wanduje Usher indwara ya Herpes (inkuru irambuye)