in

Kepler W VC yakiranwe yombi muri Shampiyona ya Volleyball y’Abagore

Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 18 Ukwakira 2024, hatangijwe Shampiyona ya Volleyball y’abagore mu Rwanda, aho ikipe ya Kepler W VC yakinnye umukino wayo wa mbere mu cyiciro cya mbere ihatana na RRA W VC. Uyu mukino wabereye muri Petit Stade i Remera ku isaha ya saa kumi n’imwe z’umugoroba (17h00), ukaba wari utegerejwe n’abakunzi ba siporo by’umwihariko volleyball.

RRA W VC, imwe mu makipe akunzwe muri Shampiyona, yigaragaje mu buryo bukomeye maze itsinda Kepler W VC amaseti 3-0, mu mukino .

Kepler W VC , ku nshuro yayo ya mbere mu cyiciro cya mbere, yagerageje kwitwara neza ariko birangira itsinzwe n’ikipe imaze igihe mu marushanwa akomeye nka RRA.

Uko amaseti yagiye arangira

– Iseti ya mbere: Kepler W VC 18-25 RRA W VC
– Iseti ya kabiri: Kepler W VC 21-25 RRA W VC
– Iseti ya gatatu: Kepler W VC 23-25 RRA W VC

Nubwo Kepler W VC yatsinzwe amaseti yose, yagaragaje imbaraga zidasanzwe by’umwihariko mu iseti ya gatatu aho bakinnye neza bakageza amanota hafi yo gutsinda, ariko RRA W VC ibarusha ubunararibonye ibasha kwegukana amanota.

Written by Kubwayo Mc croix

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it: +250 722 452 338

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

CECAFA U20 imikino igeze muri 1/2 , Tanzania iracakirana na Uganda