Kuri uyu wa 5 tariki ya 12 Mutarama nibwo Kazungu Denis ushinjwa ubwicanyi yagejejwe imbere y’urukiko rwa Nyarugenge, gusa urubanza rukaza gusubikwa ku nshuro ya 2.
Kuri uyu munsi ku rukiko haje umugabo witwa Bahirumwe Jerome, arega Kazungu Denis ko yishe umwana we witwa Kimenyi Yves w’imyaka 31 y’amavuko.
Uyu mugabo avuga ko uyu mwana we yabuze kuwa 12 Ugushyingo 2021, gusa ngo mbere yo kubura yari yabanje kumusura.
Uyu mubyeyi avuga ko kuwa 20 Ugushyingo 2021 aribwo abaturanyi ba Kimenyi bahamagaye mushiki we ngo aze gucunga inzu Kimenyi yari asanzwe abamo. Gusa ubwo yahageraga bamubwiye ko ibintu bye byatwawe n’uwitwa Kazungu Denis, akababwira ko Kimenyi yabonye akazi mu mahanga akaba yaragiye kugakora.
Ababyeyi ba Kimenyi ntibabyizeye koko atari kugenda atababwiye, kuva ubwo batangiye kumushakishiriza impande zose ariko ntibamubona.
Ubwo uyu mubyeyi yumvaga ko hari umuntu uwitwa Kazungu Denis wicaga abantu, nawe yahise atanga ikirego muri RIB ngo hakorwe isuzuma rya gihanga. kuri ubu baracyategereje igisubizo.
Ubu urujijo ni rwinshi k’ubumvise inkuru y’uyu mubyeyi bose, bibaza niba koko Kazungu yaba yarishe uyu umwana we.