in

Kazungu Clever yakije umuriro kuri Sam Karenzi uca intege perezida wa Rayon Sports

Umunyamakuru w’imikino Kazungu Clever yihanangirije mugenzi we Sam Karenzi nyuma yo guca intege perezida wa Rayon Sports, Uwayezu Jean Fidel.

Mu kiganiro Urukiko Rw’imikino kuri RadioTv10 niho Kazungu Clever yavugiye amagambo akakaye kuri Sam Karenzi uca intege perezida wa Rayon Sports.

Ni kenshi cyane Sam Karenzi yagiye agaragaza ko Perezida Uwayezu Jean Fidel adashoboye kuyobora Rayon Sports aho atahwemaga kuvuga ko yatumwe kurimbura Rayon Sports.

Ikindi Sam Karenzi yagiye ashinja abanyamakuru ba RadioTv10 kugurwa kugira ngo bavuge neza perezida wa Rayon Sports utari ukunzwe n’abafana.

Kazungu Clever wari waranze kugira icyo avuga kuri ibyo yashyize aratobora atanga ubutumwa bukomeye kuri Sam Karenzi n’abandi baca intege perezida wa Rayon Sports.

Kazungu Clever yagize ati: “Burya amagambo mabi ni nk’uburozi, umuntu akwiye kwihana amagambo mabi avuga kuri Perezida wa Rayon Sports.”

Kazungu Clever kandi yanakomoje ku bivugwa ko babaguzwe ngo bavuge neza Perezida wa Rayon, aho yagize ati: “Ni kenshi nagiye numva bavuga ngo Jean Fidele yaguze Radio 10 ariko ntabwo ari byo kuko twebwe tuvugisha ukuri iyo ukoze neza turabishima wakora nabi nabyo tukabivuga.”

Kazungu Clever asoza asaba abaca intege perezida wa Rayon Sports ko babireka bakamuha amahoro, ati: “Ariko abaca intege Perezida bamuhe amahoro kandi ntacyo bizabagezaho kuko ni umuyobozi mwiza.”

Written by GUTER

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it. Niba ufite inkuru cyangwa ukaba uri umuhanzi ndetse nawe ushaka kwamamaza wamvugisha 👉🏿+250736426442

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Abafana ba Manchester United bateguye imyigaragambyo ikomeye mu gihe Family Glazer igiye kuyigurisha

Umukobwa ukundana n’umusore w’umubaji yerekanye ko byose bishoboka