Umugore w’imyaka 36 wo mu Karere ka Kayonza birakekwa ko yiyahuye nyuma yo kunywa umuti bogesha inka ntahite apfa ahubwo akamererwa nabi, kugeza ubwo yijyana kwa muganga aba ariho apfira.
Byabaye mu ijoro ryo ku wa Mbere mu Mudugudu wa Ntungamo mu Kagari ka Rubumba mu Murenge wa Kabare. Uyu mugore wiyahuye bivugwa ko yajyaga ashinja umugabo we kumuca inyuma ari nacyo kibazo bari bafitanye kuri ubu.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kabare, Gatanazi Longin, yabwiye IGIHE ko uyu muturage bikekwa ko yiyahuye, nyuma yo kunywa umuti usanzwe ukoreshwa mu koza inka abitewe n’amakimbirane yo gucana inyuma yagiranaga n’umugabo we.
Ati “Ni umugore w’imyaka 36 mu ijoro ryakeye kubera amakimbirane yari afitanye n’umugabo we, yihaye umuti w’inka arawunywa abonye bikomeye cyane yijyana ku Kigo nderabuzima cya Cyarubare, yagezeyo babona ameze nabi bamujyana ku bitaro bya Rwinkwavu agezeyo ahita yitaba Imana.”
Gatanazi yasabye abaturage bafitanye amakimbirane kujya bagana ubuyobozi bukabafasha kuyakemura aho gufata icyemezo kigayitse cyo kwiyahura, yavuze ko kuri ubu inzego z’umutekano zirimo RIB zatangiye iperereza kugira ngo hemezwe ko koko uyu muturage yiyahuye. Nyakwigendera yasize umugabo n’abana babiri.