in

Kayonza: Umugabo akurikiranweho gusambanya umwana we w’imyaka 16 kugeza ubwo amuteye inda

Mu karere ka Kayonza mu murenge wa Gahini mu kagari k’Urugarama mu mudugudu wa Myatano haravugwa inkuru y’umugabo w’imyaka 45 ukurikiranweho gutera inda umukobwa we w’imyaka 16, kuri ubu ifite amezi arindwi.

Uyu mugabo yatawe muri yombi ku mugoroba wo ku wa Mbere tariki ya 4 Nzeri mu 2023, akaba yari amaze imyaka myinshi arera abana be 4 nyuma kuko umugore bashakanye yabamutanye arigendera, bikekwa ko nyuma aribwo ashobora kuba yaratangiye gusambanya uwo mukobwa we kugeza aho amuteye inda kuri ubu ifite amezi arindwi.

Ayo makuru yamenyekanye nyuma yuko uyu mwana we w’umukobwa ufite imyaka 16 aganirijwe n’abajyanama b’ubuzima akababwira ko se ari we wamuteye iyo nda.

Ubu uyu mugabo afungiye kuri sitasiyo ya RIB ya Gahini mu gihe iperereza rikomeje ngo hamenyekane niba koko yarasambanyije umwana we w’imyaka 16.

Written by Epaphrodite Nsengimana

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it: +250736426472

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Junior Giti yibasiye umukozi w’Imana uherutse guhanura ko Prince Kid atazabana na Miss Iradukunda Elsa

Musanze abaturage bamerewe nabi n’indwara y’imitezi yo mu maso yadutse kandi ikaba iri kwandura cyane