in

Kayonza : imvubu yarashwe nyuma y’igihe izigera kuri eshatu zonera abaturage

Ubuyobozi bw’Akarere ka Kayonza bufatanyije n’inzego z’umutekano barashe imvubu imwe muri eshatu zimaze imyaka ine zona imyaka y’abaturage.

Iyi mvubu yarashwe ku wa Kane tariki ya 30 Ukuboza 2021, irasirwa mu Mudugudu wa Nyabugogo mu Kagari ka Rubumba mu Murenge wa Kabare mu Karere ka Kayonza.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kabare, Karuranga Léon, yabwiye bagenzi bacu ko iyi mvubu yarashwe ihita ipfa ariko ko hasigaye izindi ebyiri nazo zimaze imyaka ine zarajujubije abaturage zibonera imyaka.

Yagize ati ” Ni imvubu yabaga mu cyuzi gihangano (damu) kiri hagati ya Rugunga na Nyabugogo, aho gifite amazi asa n’aho agaburira Umurenge wose kuko akoreshwa n’abaturage benshi mu buhinzi, iyo mvubu rero yatangiye ari imwe ikajya yonera abaturage Akarere kitabaza Ingabo zacu ntibyahita bikunda ko iraswa, zigera aho ziba nyinshi zigera muri eshatu bagerageza kuzirasa ntibyakunda.”

Uyu muyobozi yavuze ko kuva 2017 hari abaturage benshi cyane bahoraga batanga ibirego, cyane cyane abahinga ibishyimbo, ibigori, ibijumba n’ibindi bihingwa ngandurarugo. Yavuze ko izindi ebyiri zisigaye muri iki cyuzi gihangano bagiye gukorana na Pariki kugira ngo hashakwe uko zahakurwa.

Abaturage bahuruye baje kureba uko imvubu ngo iba imeze banasabwe kujya basura Pariki y’Akagera bakamenya ibyiza biyirangwamo birimo inyamanswa zitandukanye n’ibindi byiza byinshi.

Src:igihe

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Amakuru atari meza ku muhanzi Bruce Melodie.

Birakora: reba uburyo wakoresha ibitunguru,umunyu n’urudodo agatsinda ibibazo by’urukundo.