Kayonza: Abagabo babiri bishwe urwagashinyaguro baciwe ubugabo ndetse bakurwamo n’amaso
Abagabo babari barimo uwitwa Nkundabanyanga Issa na mugenzi we bacunganaga umutekano kuri depo y’inzoga bishwe bashinyaguriwe aho bakuwemo amaso ndetse bakanacibwa ubugabo.
Ibi byabereye aho iyi depo y’inzoga iherereye mu mudugudu w’irebero, akagari ka nyagatovo, umurenge wa Mukaranga mu karere ka Kayonza.
Yongwe Tv yagerageje kuvugisha banyiri iyi depo ariko birinda kugira icyo babivugaho dore ko n’imiryango y’abishwe itarahabwa amakuru y’uzuye cyangwa ngo ihabwe imirambo y’ababo.
Gusa kugeza ubu ntiharamenyekana icyaba cyateye ubu bwicanyi ndetse n’ababwihishe inyuma.
Mu gahinda kenshi umugore w’umwe mu bishwe yagize ati “Ejo umugabo wange twari turi kumwe mu gitondo, nyuma aza kujya ku kazi ariko iryo joro ntiyataha, nibwo uyu munsi nari nagiye ngiye kubona mbona nimero ntazi iramamagaye iti” mama Milliam uri hehe, ati papa Milliam yishwe ” gusa kugeza ubu batwimye amakuru kandi imirambo y’abo yajyanywe I Kigali”.
Umwe mu baturage yagize ati” bishwe bashinyaguriwe, bateraguwe ibyuma ndetse banabakuramo amaso ”
Ubuyobozi bw’akarere ka Kayonza bwemeje iby’urupfu rwababa bagabo ndetse bavuga ko iperereza rigikomeje.