Karongi: Umugore yabyaye umwana ahita amwicana ubugome ndetse anamutaba mu gikari kugira ngo umugabo we atamenya ko amuciye inyuma akabyarana n’abandi bagabo.
Umugore wo mu Karere ka Karongi, arakekwaho icyaha cyo kubyara umwana akamwica ndetse akamushyingura mu gikari cye ngo umugabo we ufunzwe atazamenya ko yamuciye inyuma.
Ibi byabereye mu Mudugudu wa Rwimpongo, Akagari ka Ruragwe, Umurenge wa Rubengera, aho bikekwa ko iki cyaha yagikoze tariki 28 Kanama 2023, kuko bukeye bwaho tariki 29 abaturanyi be babonye ameze nk’uwabyaye ariko ntibabona umwana.
Abajyanama b’ubuzima bari bamaze igihe bakeka ko atwite ariko babimubaza akabihakana, dore ko nta na rimwe yigeze ajya kwipimisha nk’umugore utwite; mu gihe abaturanyi be nyuma yo kubona inda ye itakimeze uko yari imeze, babimenyesheje ubuyobozi n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha(RIB), batangira gukurikirana baza kumenya ko yabyaye umwana akamutaba mu gikari cye.
Umunyabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Rurangwe, Mushimiyimana Glatien yabwiye Igihe dukesha iyi nkuru ko mu gukomeza gukurikirana, kuri uyu wa 04 Nzeli 2023 aribwo bamenye ko uyu mugore yabyaye umwana, akamutaba.
Ubusanzwe uyu mugore ni umubyeyi w’abana babiri, aho umukuru ari mu kigero cy’imyaka 6, ni mu gihe umugabo we afungiye icyaha cyo gutekera abantu umutwe agamije kubambura amafaranga.