in

Karongi: Basanze umurambo w’umukobwa muri pisine

Mu gitondo cyo kuri iki Cyumweru tariki ya 06 Kanama 2023, Nibwo mu Karere ka Karongi mu murenge wa Bwishyura Akagari ka Kibuye mu Mudugudu wa Gicuba, muri Piscine hasanzwe umurambo w’umukobwa w’imyaka 24 ureremba hejuru y’amazi.

Uyu nyakwigendera witwa Manzi Constance Rida yakomokaga mu karere ka Muhanga mu Murenge wa Nyamabuye,amakuru avuga urupfu rwe rushobora kuba rwatewe nuko atari asanzwe azi koga nubwo iperererza rigikomeje ngo hamenyekane icyaba kibyihishe inyuma.

Ni mwene Musemakweli na Mutesi Rachel bo mu karere ka Muhanga, amakuru avuga ko we n’umuryango we bari basohekeye kuri Apartment iherereye hafi y’ikiyaga cya Kivu nkuko Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Bwishyura, AYABAGABO Faustin yabihamirije BTN mu kiganiro kigufi bagiranye ku murongo wa Telefoni.

Uyu muyobozi wihanganishije umuryango wa nyakwigendera, yasabye ba nyiri mapisine kujya bahashyira abakozi berekera abaje kuhogera ndetse nibikoresho byabugenewe bishobora kwitabazwa igihe habaye ikibazo gishobora guteza impfu.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Ibisambo by’i Rubavu byashize ubwoba! Rubavu abajura bibye ibitibwa abaturage babirenganiramo

Yabikoze mu ibanga rikomeye cyane! Umuhanzi ugezweho mu Rwanda mu ndirimbo z’urukundo yabonye atazakomeza kuba wenyine ni uko maze ajya gusaba umukobwa iwabo ko babana