in

Ibisambo by’i Rubavu byashize ubwoba! Rubavu abajura bibye ibitibwa abaturage babirenganiramo

Mu ijoro ryo ku wa Gatanu, tariki ya 04 Kanama 2023, Nibwo hamenyekanye ko ku biro by’Akagari ka Gikombe, mu murenge wa Rubavu ho mu karere ka Rubavu hibwe Ibendera ry’Igihugu.

Umwe mu baturage baturiye ahubatswe ibi biro by’akagari, yabwiye Rwandanews24 dukesha iyi nkuru avuga ko iryo bendera babwiwe ko ryibwe mu masaha ya saa tatu z’ijoro, ndetse ko abanyerondo bahise bafungwa gusa igiteye inkeke n’Imibereho yacu kuko Ubuyobozi buri kwirirwa butwicaje mu kibuga kuva mu gitondo kugeza saa sita z’amanywa.

Ati“Ibendera batubwiye ko ryibwe mu masaha ya saa tatu z’ijoro, Gusa igiteye inkeke n’Imibereho yacu kuko ubuyobozi buri kwirirwa butwicaje mu kibuga kuva mu gitondo kugeza saa sita z’amanywa.”

Abaturage benshi bo muri uyu murenge wa Rubavu bavuga ko mbere y’uko iri Bendera ryibwa imodoka y’Umuyobozi w’umurenge yabanje guterwa amabuye ndetse ikamenwa ibirahure n’abantu batarabasha kumenyekana.

Byukusenge Peace, Umunyamabanga nshingwabikorwa w’akagari ka Gikombe yavuze ko nta makuru yatanga ku by’iri Bendera ryibwe.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Yemeye azamura ivara hafi kuyigeza mu mutwe! Umuhanzikazi Linda Kamikazi wakoze ubukwe n’umugabo Eddie Mico yatunguranye ubwo yarari kubyina (Reba amashusho)

Karongi: Basanze umurambo w’umukobwa muri pisine