Karim Mustaph Benzema ashobora kugarurwa muri Qatar mu rwego rwo kuza kongera akabaraga mu ikipe y’igihugu y’Ubufaransa ku mukino wa nyuma w’igikombe cy’isi bazakina na Argentina.
Imikino y’igikombe cy’isi igeze ku mukino wa nyuma uzakinwa ku cyumweru hagati ya Argentina n’Ubufaransa.
Ubufaransa bwageze ku mukino wa nyuma burashaka guhamagaza igktaraganya Karim Benzema wari waravuye muri Qatar kubera ikibazo cy’imvune yagiriye mu myitozo ubwo biteguraga igikombe cy’isi, Benzema yari ku rutonde rw’abakinnyi Didier Deschamps utoza Ubufaransa yari yarahamagaye ngo azifashishe mu gikombe cy’isi ariko nyuma azakugira ikibazo cy’imvune bituma asubira muri Real Madrid kwivuza. Benzema ubu yarakize neza kuko akorana imyitozo n’abakinnyi ba Real Madrid umunsi ku munsi.
Ikinyamakuru kitwa the Mirror kiratangaza ko Benzema ashobora kugarurwa gukinira Ubufaransa ku mukino wa nyuma w’igikombe cy’isi kuko n’ubundi atigeze akurwa ku rutonde rw’abakinnyi b’Ubufaransa kandi akaba ubu yarakize, mu kiganiro n’itangazamakuru Didier Deschamps utoza Ubufaransa bamubajije niba Koko Benzema azaza gukina umukino wa nyuma ariko Deschamps yanga kubasubiza abasaba gikomeza ku kindi kibazo kuba yanze gusubiza bigasobanura ko Benzema ashobora kugarurwa.
Karim Benzema umaze gukinira Ubufaransa imikino 97 agatsindamo ibitego 37 yaherukaa gukinira Ubufaransa mu gikombe cy’isi cya 2014 kuko mu cy’isi cya 2018 atahamagawe bitewe n’ ibibazo yarafitanye na Mathieu Valbuena bigatuma bacubwa mu ikipe y’igihugu.