in

“Karenzi uranze ubaye umunyamakuru w’imfube koko” Munyakazi Sadate yongeye gutondagira Sam Karenzi gusa na we ntiyamworoheye

Munyakazi Sadate wabayeho umuyobozi mukuru w’ikipe ya Rayon Sports akaza kwirukanwa, yongeye gushotora umunyamakuru Sam Karenzi batajya imbizi.

Sam Karenzi abinyujije ku rukuta rwe rwa Twitter, yatangaje ko amakuru yamenye ari uko Rayon Sports yatewe mpaga mu gikombe cy’amahoro.

Nyuma yo kuvuga ibyo Ferwafa, yaje gusohora itangazo rivuguruza ibyo Karenzi yari yavuze.

Sadate ujya aripfana akibona ko Ferwafa yavuguruje Karenzi, yahise amubwira ko akomeje kuba imfube y’umunyamakuru.

Ati: “Nshuti yanjye Samuel Karenzi koko? Uranze ubaye Umunyamakuru w’imfube w’ibihe byose? Inkuru zawe ziranze zibaye ibihuha ibihe byose neza neza?!!!? Mbega talent ipfuye ubusa! Iheshe agaciro unagaheshe umwuga wawe.”

Karenzi na we amusubiza agira ati: “Wakwiyubakiye imiferege ko ibi bintu by’umupira byakunaniye bakabikwirukanamo?”

Sadate na we ntiyaripfanye, ati: “Hhhhhhhhhhh urakoze rwose peee, kuri 3 ème anniversaire (yo kunyirukana le 22 Septembre) nzagushaka nkugurire agacupa, ariko nawe kura rwose ureke kuguma kuba nk’isabune niyo ikura ishonga. Sam wo kuri Salus na Sam wo kuri Fine ni nk’umwana na Se.”

Sam Karenzi yanzuye amubwira ko igihe cyiza bisobanuro.

Ati: “Igihe kizagusubiza.”

Written by M.Ben

Niba ufite inkuru cyangwa ukaba uri umuhanzi ndetse nawe ushaka kwamamaza twandikire. I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it.

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Ibiryabarezi n’akataraza bizakazana, Umugore wari uri gukina ikiryabarezi yanze kukiva imbere ngo ajye kwihagarika birangira yinyariye mu ruhame(reba Videwo)

Nana wamenyekanye muri City Maid yatunguriwe mu buriri bwe, ahabonera ibyo atari yiteze (VIDEWO)