in

Kapiteni wa Rayon Sports yamaze kumvikana n’indi kipe ikomeye hano mu Rwanda

Ibiganiro bigeze kure hagati y’ikipe ya Police Fc na Kapiteni wa Rayon Sports Muhire Kevin wasoje amasezerano muri iyi kipe y’abafana benshi mu Rwanda.

Police Fc iri kuganiriza uyu musore wasoje amasezerano ye muri Rayon Sports kugira ngo azaze kuyifasha mu kibuga hagati.

Muhire Kevin wifuzwa n’amakipe atari make yamaze kugirana ibwumvikane n’iyi kipe, aho ashobora kuyisinyira mu minsi iri imbere nta gihindutse.

Police Fc yumvikanye na Kevin ko azabasinyira umwaka umwe, gusa ariko Kevin we azasinyira iyi kipe nyuma y’uko ibyo kujya hanze y’u Rwanda byanze.

Muhire Kevin ari guteganya kujya gukina hanze y’u Rwanda mu gihugu cya Misiri, gusa ariko ari kubona ibintu bitari kugenda neza.

Muhire Kevin wari kapiteni wa Rayon Sports mu shampiyona y’umwaka ushize, yasoje amasezerano muri iyi kipe mu mpeshyi y’uyu mwaka.

Written by M.Ben

Niba ufite inkuru cyangwa ukaba uri umuhanzi ndetse nawe ushaka kwamamaza twandikire. I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it.

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Umugeni yahuye n’uruvagusenya mu birori by’ubukwe bwe

Biravugwa ko ikipe ya APR FC yamaze kwirukana undi mukinnyi ukomeye