in

Kanye West yagizwe inkandagira bitabo amashuri ye yize aba ubusa

Kanye West Ye ari kurangiza umwaka nabi kubera ibihe bikomeye akomeje kunyuramo byatewe n’imyitwarire ye idasanzwe yagaragaje by’umwihariko amagambo yavuze ku bijyanye n’abayahudi, abirabura ndetse akanavuga nabi bamwe mu banyapolitiki. Ibi byatumye ibigo by’ubucuruzi bitandukanye bireka gukorana nawe ndetse anahomba amafaranga menshi.

Kuri iyi nshuro Kanye West Ye yambuwe impamyabumenyi yahawe na kaminuza yizemo ubuvanganzo yitwa ‘The School of the Art Institute of Chicago’. Nk’uko byatangajwe n’iyi kaminuza yavuze ko yafashe umwanzuro wo kwambura impamyabumenyi uyu muraperi kuko ibyo aherutse kuvuga bitandukanye n’indangagaciro zayo ndetse bikaba bihabanye nibyo yahigishijwe.

Written by Geovanis

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it : +250 781 375 290

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Umukinnyi wa Rayon Sports ari gusabirwa kwirukanwa n’abakunzi b’iyi kipe kubera urwego ruri hasi akomeje kwerekana mu mikinire ye

Nyuma yo kuryamana n’abagabo 500,000 ndetse uwa nyuma akamuzahaza, yahisemo gufata ikiruhuko cy’izabukuru