in

Gasabo umushoferi w’imodoka yakoze igikorwa kigayitse nyuma yo kugonga umunyamaguru maze agahita yitaba Imana

Mu karere ka Gasabo mu murenge wa Remera haravugwa inkuru y’impanuka yabaye kuri uyu wa Kane ahagana Saa Tatu z’igitondo aho imodoka yo mu bwoko bwa RAV4 ifite ibirango bya RAF 902 F yagonze umunyamaguru ahita uri mu kigero k’imyaka 38 ahita ahasiga ubuzima.

Abaturage bari aho byabereye batangarije BTN Tv dukesha iyi nkuru ko uyu nyakwigendera yasaga nk’ufite uburwayi bwo mu mutwe ngo kuko yambukaga umuhanda inshuro nyinshi, agenda agaruka.

Aba baturage bakomeza bavuga ko umushoferi wari utwaye iyo modoka, nyuma yo kugonga nyakwigendera, yahise asoko mu modoka maze ariruka arahunga, icyo gikorwa bakigaye kuko bavugaga ko yari akwiye guhagarara agafasha Polisi yari iri gukora iperereza.

Umuvugizi wa Polisi ishami ryo mu muhanda , yatangaje ko uyu mugabo wari utwaye iyo modoka yaje gutabwa muri yombi, ubu akaba acumbikiwe kuri Sitasiyo ya Polisi ya Remera, ni mu gihe umurambo wa nyakwigendera wahise ujyanwa mu buruhukiro bw’ibitaro bya Kacyiru.

Written by Epaphrodite Nsengimana

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it: +250736426472

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Kanombe: Inzu yari irimo amafaranga menshi cyane agera mu ma miliyoni yafashwe n’inkongi y’umuriro

“Turakwiyamye wa mugabo we ubyutse usebya ikipe ikomeye ngo ntiyatwara igikombe” umunyamakuru yiyamwe bikomeye