in

Abagabo bangana na 30% barangiza vuba ibyo bita ‘Kubipa’ mu gihe cyo gutera akabariro

Abagabo bangana na 30% barangiza vuba ibyo bita ‘Kubipa’ mu gihe cyo gutera akabariro.

Ingingo yo kugera ku byishimo bya nyuma ni imwe mu zikunze kurikoroza mu biganiro bya bamwe, byagera ku b’igitsina gabo bikaba agatereranzamba kuko hari n’abo usanga bafata umugabo nk’umunyantege nke mu gihe yaba arangiza vuba mu gihe cy’imibonano mpuzabitsina.

Ikigo cy’Abanyamerika cyita ku buzima, National Institute for Health, muri Kamena 2023 cyatangaje ko ab’igitsina gabo bagera kuri 30% mu batuye Isi barangiza vuba iyo bari muri icyo gikorwa, ndetse kikavuga ko ubushakashatsi butandukanye bugaragaza ko uwo mubare ushobora kuba unarenga.

Iki kibazo kandi kigaragazwa nk’indwara ihangayikishije mu b’igitsina gabo, kuko nk’abo muri Amerika bari hagati ya 30-70% bo munsi y’imyaka 40 bibasiwe na cyo.

National Institute for Health ivuga ko ubundi kurangiza vuba k’uw’igitsina gabo bivugwa mu gihe yamara nibura umunota umwe cyangwa munsi yawo akora imibonano mpuzabitsina agahita agera ku byishimo bye bya nyuma, cyongeraho ko ariko hari n’aho ubigeraho munsi y’iminota itatu abo mu buvuzi bamushyira muri icyo cyiciro.

Impamvu zishobora gutuma uw’igitsina gabo arangiza vuba harimo kuba asanganwe ibibazo bishingiye ku mitekerereze nk’umuhangayiko n’agahinda gakabije.

Hari kandi no kutaringanira kw’imisemburo mu mubiri, kuba ufite indwara zifata udusabo tw’intanga ngabo, kwangirika kw’imyakura y’umubiri, ingeso yo kwikinisha no kuba udafite ubumenyi mu gukora imibonano mpuzabitsina.

National Institute for Health itangaza kandi ko umubyibuho ukabije ndetse n’izindi ndwara zirimo diabetes bishobora kugira uruhare mu kuba uw’igitsina gabo yarangiza vuba mu gihe ari gukora imibonano mpuzabitsina.

Icyo kibazo kandi ushobora gutandukana na cyo ugannye inzego z’ubuzima ukaba wavurwa hagendewe ku cyakiguteye, ukaba wanahabwa ubujyanama mu mitekerereze byaba na ngombwa ugahabwa imiti.

Written by OLIVIER NTANTURO

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it. Niba ufite inkuru cyangwa ukaba uri umuhanzi ndetse nawe ushaka kwamamaza wamvugisha 👉🏿+250736426442

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Ibyishimo by’aba-Rayon bijemo kidobya! Amakuru atari meza kuri myugariro Rwatubyaye Abdul ndetse na rutahizamu Héritier Luvumbu Nziga

Yari aherekejwe nk’aba Perezida! Umusore w’imyaka 33 witwa Esbon watsindiye miliyoni 216 muri Bet yagiye kuyafata aherekejwe na Polisi y’igihugu