in

Kamwe mu turere dukora ku mujyi wa Kigali amajanja n’amajosi y’inkoko byabaye impari ikomeye cyane

Bugesera abaturage baho bayobotse kurya amajanja n’amajosi y’inkonko, ni nyuma y’uko uruganda rw’inyama baturanye rwajugunyaga ako kaboga mu kimoteri kagapfa ubusa.

Abo baturage ni abo mu Murenge wa Mayange bagana ku bwinshi urwo ruganda rwitwa Poultry Easter Africa Ltd-PEAL, ruherereye mu mudugudu wa Gakindo, Akagari ka Kagenge.

Abaturiye urwo ruganda bavuga ko mu minsi yo kubaga usanga abantu batonze umurongo kugira ngo badatahira aho.

Ayo majanja n’amajosi akunzwe cyane mu tubari ducuruza inzoga z’inkorano twiganje mu Mudugudu wa Kabyo mu Kagari ka Mbyo.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
1 Comment
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments
Bobo
Bobo
11 months ago

Hasigaye amababa nayo mushake uko yajya aribwa n’ubundi ngo haryoha inzara, hahahahahah

Hazajya harya uwiyushye akuya! Ibiciro by’ibiribwa ku masoko byikubye kabiri

Rayon Sports nyuma yo kubona Umutoza Mohamed Wade ashobora kuzabageza kure bakamwishyura akayabo bakoze igikorwa gishobora koroshya ibintu byihuse