in

Kamwe katanatuma umugabo/umugore arangiza ni 4,000! Udukingirizo turi kugura umugabo tugasiba undi

Kamwe katanatuma umugabo/umugore arangiza ni 4,000! Udukingirizo turi kugura umugabo tugasiba undi.

Visi Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko y’u Burusiya, Sultan Khamzaev, yatabarije abakora imibonano mpuzabitsina nyuma y’uko igiciro cy’udukingirizo gitumbagiye muri icyo gihugu.

Nibura muri farumasi zo mu Burusiya, ipaki y’agakingirizo iri kugura $3.39, ni ukuvuga 4000 Frw.

Umuyobozi w’Ihuriro rya Farumasi mu Burusiya, Elena Nevolina, yatangaje ko guhenda k’udukingirizo byatewe n’ubwiyongere bw’ibisabwa mu kudukora mu nganda ndetse n’ikiguzi cyo kutugeza mu gihugu tuvuye i Burayi.

Elena yavuze ko byinshi mu bihugu by’i Burayi byafatiye ibihano u Burusiya ku buryo kuvanayo ibicuruzwa bigoye ndetse no kuvunjisha ama-roubles akoreshwa muri iki gihugu ushaka amafaranga yo kuri uyu mugabane ngo wishyure.

Nubwo iburya ry’udukingirizo mu Burusiya rihangayikishije bamwe, Itorero ry’Aba-Orthodox ryo ryagaragaje ko ntacyo bitwaye kuko n’ubundi icyo udukingirizo dukoreshwa nta musaruro gitanga.

Umuvugizi w’iryo torero i Moscow, Vakhtang Kipshidze, yavuze ko agakingirizo ari inzira y’urupfu no kurimbuka, ku buryo nta wakabaye ahangayikiye ko twabuze ku isoko.

Written by M.Ben

Niba ufite inkuru cyangwa ukaba uri umuhanzi ndetse nawe ushaka kwamamaza twandikire. I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it.

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Azi kurya ubuzima: Mani Martin yagaragaye ari mu mazi -AMAFOTO

Benshi ntabwo bari babizi: Mu Rwanda biroroshye kubonana na muganga byihuse kurusha muri Amerika na Canada