Ayinkamiye Sarah umutarage wo mu murenge wa Rukoma mu karere ka KAMONYI arasaba ubufasha bwo kuvuzwa nyuma yaho agiye kwipfukisha ku bitaro bya Remera Rukoma umuganga agashyira ifu uyu mubyeyi atazi mu gisebe cye aribyo avuga ko byatumye kidakira.
Sarah aganira na TV1 Rwanda yavuze ko yari afite igikomere ku nda aho yari yarabazwe amara maze ubwo yajyaga kwipfukisha kuri ibi bitaro umuganga yaragipfukuye maze amushyiriramo ibintu bimeze nk’ifu(nkuko abyivugira) gusa ngo ntiyamenye ibyari byo ,dore ko kuva icyo gihe igikomere cye cyanze gukira akaba yasabaga kuvuzwa .Tv1 yavuganye n’umuyobozi mukuru w’ibitaro bya Remera Rukoma, Dr. Jaribu Theogene ahakana ibyo uyu muturage avuga, ahamya ko nta muganga wakora ibintu nk’ibyo ndetse amusaba kuzabagana bakongera bakareba impamvu yatumye uburwayi bwe budakira ,agahabwa ubuvuzi.
Ayinkamiye Sarah umuturage wo mu murenge wa Rukoma @Kamonyi arasaba kuvuzwa nyuma yaho abazwe yajya kwipfukisha ku bitaro bya Remera Rukoma umuganga akamena ifu mu gikomere bigatuma uburwayi yari afite budakira. @RwandaHealth @RBCRwanda pic.twitter.com/fYnIN52gRM
— TV1 Rwanda (@TV1Rwanda) December 9, 2021