Kamonyi-Runda: Inzu yafashwe n’inkongi irashya ihinduka umuyonga(AMAFOTO)
Inzu y’umuturage witwa Nzaramba Jean Pierre w’imyaka 45 y’amavuko, ahagana saa kumi n’imwe zo ku mugoroba wo kuri uyu wa mbere tariki ya 19 Kamena 2023, yahiye irakongoka, ntiyagira icyo aramura.
Iyi nzu iherereye mu Murenge wa Runda, Akagari ka Ruyenzi,mu Mudugudu wa Nyagacaca.
Amakuru avuga ko hatari hamenyekana icyateye iyi nkongi guss harakekwa ko yaba ari insinga zo munzu zakoranyeho bikabyara (circuit) inzu igahera ubwo ishya.
Gusa ibi bakaba bavuga ko kubera ibura rya hato na hato ryumuriro riba aha yaba ariyo ntandaro yateye y’iyi nkongi.
Nzaramba Jean Pierre, avuga ko inzu ye yahiye yarimo ibintu bifite agaciro katari munsi ya Miliyoni icumi( 10,000,000Fr), mu gihe yo ubwayo ayibarira agaciro k’amafaranga y’u Rwanda asaga miliyoni mirongo inani( 80,000,000Fr).
Iyi nkongi ikiba, polisi y’Igihugu ishinzwe kurwanya inkongi, yahageze , ifasha kuzimya umuriro utaragera ku nzu z’abaturanyi.