Ubushakashatsi bwakozwe bwagaragaje ko abantu baseka cyane mu buzima bwabo ari bo bagira ibyago bicye byo kwibasirwa n’indwara z’umuvuduko ukabije w’amaraso, ikindi bigabanya ibyago byo kwibasirwa n’indwara ya ‘Stroke’ no guhagarara k’umutima. Zirikana ko udakwiye kwirirwa udasetse.
Akamaro ko guseka ku buzima bwa muntu
1.Birwanya indwara y’agahinda gakabije (Depression) kuko guseka bituma habaho ikorwa ry’imisemburo y’ibyishimo nka serotonine na ‘Andorphines’, ituma umuntu yishima akagira akanyamuneza mu marangamutima ye.
2.N’ubwo rero guseka atari umusimbura wo kujya muri siporo, ariko ubushakashatsi bumwe bwerekanye ko guseka mu minota 10 kugeza kuri 15 ku munsi bishobora gutwika hafi karori 40.
3.Iyo ukomeje guseka cyane, imiyoboro y’amarira irifungura, uko mu kanwa hagenda hifunga bituma utinjiza umwuka uhagije, bityo isura igahindura ibara, ndetse bikongera ibyago byo kuzana iminkanyari mu maso.
4.Guseka biruhura umubiri wose. Guseka neza bivuye ku mutima bigabanya impagarara z’umubiri no guhangayika, bigatuma imitsi yawe iruhuka neza.
Guseka kandi byongera ingirabuzimafatizo hamwe na ‘Antibody’ zirwanya kwandura, bityo bikarwanya indwara mu buryo wowe utatekereza.
5.Guseka bitera kurekura umusemburo uzwi nka endorphine, uyu musemburo Endorphine ukaba uteza imbere imyumvire myiza mu mubiri, guseka kandi bishobora kugabanya ububabare bw’igihe gito.
6.Guseka birinda umutima kuko bifasha mu guteza imbere imikorere myiza y’imiyoboro y’amaraso, bityo rero guseka bishobora kugufasha mu gihe ufite ibibazo by’umuvuduko w’amaraso.
7.Guseka byoroshya uburakari buremereye. Nta kintu gitandukanya uburakari n’amakimbirane byihuse kuruta guseka.
8.Guseka bihagarika amarangamutima. Ntushobora kumva uhangayitse, ufite uburakari, ubabaye iyo useka.
9.Guseka bihindura icyerekezo, bikwemerera kubona ibintu mu buryo bwiza, butagutera ubwoba.
10.Guseka byongera ubudahangarwa bw’umubiri kuko guseka byongera ikorwa ry’uturemangingo turinda umubiri, bityo bikagufasha guhangana n’indwara zibasira umubiri,
Utu turemangingo tuzwi nka T-cells, ubu ni ubwoko bw’uturemangingo tw’amaraso tw’umweru tuzwi nk’abasirikare b’umubiri, ubushakashatsi bwakozwe bwerekana ko tuba ari twinshi cyane mu bantu bakunda guseka cyane.