in

Kakubayeho niba ujya ukoresha telefoni uri mu bwiherero

Abantu benshi usanga bajya mu bwiherero banakoresha telefoni.Gusa abahanga by’ubuzima bavuga ko gukoresha telefoni uri mu bwiherero ari bibi cyane.

Muri iyi nkuru turareba ibibi byo gukoresha telefoni uri mu bwiherero.

1.Gukoresha telefone mu bwiherero bituma ubwonko bukora gahoro, ndetse bigatera isereri

Kwicara ku musarani, mugihe uba wunamye urimo kureba muri telefone yawe, bishobora gutuma amaraso atangira gutembera mu bwonko agenda gahoro cyane, ariyo mpamvu uzasanga umuntu watinze mu bwiherero cyangwa mu bwogero avamo afite ikizungera.

2.Gukoresha telefone wicaye mu bwiherero bitera Hemoroyide

Mugihe wicaye ku musarani hagati y’iminota 20 na 40, uba uri gutuma imyanya ishinzwe gusohora imyanda mu nda, ikoresha imbaraga nyinshi nyamara zitari zikenewe. Ibi biviramo umuntu kwangirika k’urugingo rwitwa “rectum” rushinzwe gusohora imyanda bityo umuntu agahorana uburibwe.

3. Gukoresha telefone wicaye mu bwiherero bitera ingaruka zo kugira umuvuduko w’amaraso

Birashoboka cyane ko wafatwa n’indwara z’umutima zitandukanye harimo umuvuduko ukabije w’amaraso. Uko wicara ku musarani umwanya munini uhugiye kuri telefone bituma ushyira imbaraga nyinshi mu gutekereza cyane, bigatera ingaruka mbi ku mutima kuko ubusanzwe ku musarani ni ahantu umuntu agomba kujya adafite ibimurangaza, ahubwo ashyize umutima ku gikorwa cyamujyanye.

4.Gukoresha telefone uri mu bwiherero bitera uburwayi bw’amaso

Bitwe n’uko umucyo cyangwa urumuri rwo mu bwiherero ruba ari rukeya ugereranyije n’urw’ibindi bice byo mu nzu, niyo mpamvu atari ahantu heza ho gukoresha telefone ngendanwa kuko bitera uburwayi bw’amaso.

Uko ukomeza kureba muri telefone yawe umwanya muremure uri mu bwihererero, ubushobozi bw’amaso bwo guhumbya no guhumbura bugabanukaho 1/3 ibi bikaba ari ukwangirika gukomeye kw’amaso

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Ibyo umugabo yakorewe n’umugore we ni agahomamunwa

Yampayinka ; Gusaba no gukwa kwa Prince kid na Miss Elsa birarimbanyije