in

Kabaye:Umunyarwanda yaguwe gitumo yabaze injangwe ashaka kuyigaburira abo mu muryango we

Ibi byabereye mu mudugudu wa Mubuga wo mu kagari ka Rwebeya mu murenge wa Cyuve ho mu karere ka Musanze, iho hasanzwe injangwe bikekwa ko yabazwe n’umugabo witwa Habyarimana Francois Xavier. Umukecuru babana witwa Ederiburuga Nyiransabimana, avuga ko kuri uyu wa 22 Nyakanga yabyutse agahura n’amashara bigaragara ko yabagiweho, ariko ntabyiteho akigendera, gusa agarutse abuzukuru be bamwereka injangwe yabazwe ibice bimwe biri mu isafuriya.

Uyu mukecuru ubwo yaganiraga na TV1 yatangaje ko ubwo yamaraga kubibona yahise atabaza umukuru w’umudugudu, ibice by’inyama z’iyo njangwe byari mu isafuriya babijyana kuri station ya police ya Cyuve nk’uko abisobanura we n’abuzukuru be bavuze ko uyu Habyarimana yigeze kubabwira ko umunsi umwe azabagaburira inyama bakazihaga.

Ati” nagarutse abana barambwira ngo hariya bahabonye inyama ndetse n’agahanga, barabinyereka, njya ntago nari nabibonye nari nabonye biriya biri mu muryango gusa yabagiyeho. Yewe nabaye muri Congo ariko ntahantu nigeze numva barya injangwe, utundi dusimba baraturya ariko injangwe zo rwose ntahantu nzi bazirya”. Umwuzukuru we nawe yakomeje avuga ko ibi uyu Habyarimana yari yarabigambiriye kuva kera, byanga byakunda bikaba bihuye n’ibyabaye, ati” umunsi umwe twari tuvuye kureba uyu mwana, aratubwira ngo azaduha inyama tuzihage”.

Abaturanyi b’uyu Habyarimana bavuga ko batiyumvisha ukuntu w’umugabo yabagira abandi bantu injangwe ngo bayirye, cyane ko ngo muri aka kace bisanzwe bizwi ko injangwe ikoreshwa n’abarozi bityo byanga byakunda yashakaga kwica uyu mukecuru n’abana. Umuturanyi umwe yagize ati” si uburozi se? ipusi ni uburozi. Nonese iraribwa? Ntago yayibagaburiye ariko yari abigamije. Ese yabuze iki? Ubuse yaratwiyambaje ngo akeneye inyama twanga kumufasha?”.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Ibyabaye ubwo umuntu warugiye kwiyahura yabonaga ifoto ya Yolo The Queen birasekeje

Clarisse Uwimana na Fiancé we bateranye imitoma ku mbuga nkoranyambaga