Ubu bukwe bwari kuba kuri uyu wa 17 Kamena 2022 ku rusengero ruri ahitwa I Karurayi mu murenge wa Gikondo saa cyenda z’amanwa ariko abaje mu bukwe ku rusengero bagakomeza gutegereza abageni bagaheba kugeza ku I saa kumi n’ebyiri z’umugoroba, bagafata umwanzuro wo kujya aho bateganije kwiyakirira naho bahagera bagasanga abageni ntabahari.
Nk’uko BTN TV ibitangaza ngo abari bitabiriye ubukwe bari bamanjiriwe basenga ngo Imana ibafashe abageni bahagere cyangwa umudaimoni wica umukwe Imutsinde.Ubwo umunyamakuru yakomezaga gutembera yaje kumenya ko n’ahantu bari bateganije kwiyakirira batari bahishyura, kuko basabwaga ibihumbi 50 ariko abaje gutaha ubukwe bakaba bari barimo guterateranya kugira ngo barebe ko bakwishyura, bagejeje ku bihumbi 32 n’amafranga 500.
Amasaha yakomeje kwicuma kugeza ubwo saa mbili z’ijoro zigeze aribwo abageni baje kugera kuri uru rusengero rwa Maranatha rw’igikondo, bakinginga ushinzwe gufungura urusengero ngo abafungurire umuryango byibura babashe kubasezeranyiriza mu ihema riri aho ngaho. Uwamariya Odette ni umu pasiteri wabagiriye ikigongwe akemera kubasezeranya cyane ko ari nawe wabafashije mu myiteguro yose y’ubukwe, maze aza kubasezeranya saa tatu n’iminota 25 z’ijoro.