in

Kabaye: Ihene yavutse ifite amatwi maremare asumba umuntu ahagaze

Umugabo ufite ifamu mu gihugu cya Pakistan, yabyaje ihene ishobora kuzaca agahigo ku isi, nyuma y’uko ivukanye amatwi maremare yenda kuba 1/2 cya metero.

Inkuru ya UPI.com, ivuga ko Muhammad Hassan Narejo, nyiri iyi famu(farm) y’ihene yitwa Narejo, mu gace ka Sindh, yavuze ko iyi hene yahaye izina rya Simba, yavutse ku itariki 5 z’uku kwezi, ikaba ifite amatwi akubura hasi, iyo irimo kugenda.

Narejo yakomeje avuga ko iyi hene Simba iri mu bwoko bw’ihene bwitwa Nubia busanzwe buzwiho kugira amatwi maremare, gusa avuga ko iyi hene yo yavukanye amatwi akabije kuba maremare kuko areshya na santimetero (cm) 48.26.

Narejo yakomeje avuga ko ubu iyi hene imeze neza, n’ubwo aya matwi yayo kubera uburebure, agenda akubura hasi iyo iyi hene irimo kugenda. Uyu mugabo yakomeje avuga ko yizeye ko iyi hene izaca agahigo ko kuba ihene ifite amatwi maremare ku isi.

Written by Geovanis

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it : +250 781 375 290

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Umusore yakubiswe n’inkuba arebye muri telefoni ya sheri we

Umugabo bamusanganye ibyuma byashaje mu nda