Abari abasirikarekazi bakomeye mu gihugu cy’Ubwongereza bahisemo kuyoboka inzira y’uburaya bitewe n’ubukene bubugarije.
Ikinyamakuru The Mirror cyatangaje ko uretse abashotse inzira y’uburaya, hari n’abandi basigaye bagurisha amafoto y’ubwambure bwabo kuri internet ngo barebe ko baramuka kabiri.
Umugore umwe w’imyaka 25 ufite abana babiri, yavuze ko yinjiye mu buraya agamije gufasha umugabo we kubona ibyabatunga nkuko babyifuza, kuko umushahara w’umuntu umwe utari ugihagije.
Uyu mugore yahoze akora mu iduka ricuruza ikawa ariko yaje kubura akazi, ubuzima iwe mu rugo buba bubi cyane.
Yagize ati “Umugabo wanjye ahembwa amapawundi 2800 (asaga miliyoni 2.8 Frw) ariko kubera uburyo ubuzima bukomeje guhenda, byageze aho bitubana bibi. Twari tubayeho mu bukene bukabije.”
Ubusanzwe uushahara ku basirikare bato mu Bwongereza uri hagati y’amapawundi ibihumbi 21 n’ibihumbi 37 ku mwaka.