in

Justin Timberlake yasubitse igitaramo mu buryo butunguranye

Umuhanzi w’icyamamare wo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Justin Timberlake, yatangaje ko yasubitse igitaramo yagombaga gukorera mu mujyi wa Oklahoma ku itariki ya 2 Ukuboza 2024. Uyu muhanzi uri mu rugendo rw’ibitaramo bizenguruka igihugu, yamenyesheje abamukurikira kuri Instagram ko impamvu y’icyo cyemezo ari imvune y’umugongo yatewe n’igitaramo aheruka gukorera muri New Orleans (Nola).

Timberlake yavuze ko abaganga bamugiriye inama yo kuruhuka kugira ngo akire neza, nubwo atigeze atangaza niba iki gitaramo kizashyirwa ku wundi munsi cyangwa se niba azacyimurira igihe kitazwi. Abakunzi b’uyu muhanzi bategereje amakuru y’uko ubuzima bwe buzaba buhagaze mu minsi iri imbere.

Written by Kubwayo Mc croix

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it: +250 722 452 338

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Titi Brown: “Nyambo ni byose, umukobwa umeze nka we ni inzozi zanjye”

Abantu bagera kuri 56 ni bo bamaze kumenyekana ko bitabye Imana ubwo bari muri Sitade baje kureba umupira