in

Juno Kizigenza, Bruce Melodie na Kenny Sol bakije umuriro mu rwa Gasabo

Umuhanzi uri mu bagezweho muri iki gihe, Juno Kizigenza uri kwitegura kujya gukorera igitaramo mu gihugu cy’u Burundi, yashyize ahagaragara amashusho y’indirimbo ‘Igitangaza’ yakoranye na Bruce Melodie ndetse na Kenny Sol .

Iyi ndirimbo yagiye hanze ku mugoroba wo kuri uyu wa Kabiri tariki 8 Kanama 2023, iri mu zigize album ye ya mbere yise ‘Yaraje’.

Uyu muhanzi azajya mu Burundi mu gitaramo cyo kwizihiza imyaka 10 ishize kompanyi ya Cristal Events imaze ibonye izuba. Ni igitaramo azahuriramo n’abarimo Drama T, Alvin Smith, D-One n’abandi.

Biteganyijwe ko Juno Kizigenza azajya mu Burundi n’indege mu gitondo cyo ku wa Gatandatu nyuma yo kuririmba mu gitaramo cya Junior Rumaga kizaba ku wa Gatanu tariki 11 Kanama 2023.Alex Dusabe agiye gukorera igitaramo mu mbuga ya ‘Car Free Zone’.

Juno avuga ko iyi ndirimbo bayise ‘Igitangaza’ kubera ko ari umuryango yakuriyemo, aho yatangiye umuziki afashwa na Bruce Melodie ari kumwe na Kenny Sol.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Ndagukunda, hagize uwibeshya akakwanga nkabimenya! Karabaye Miss Nyambo atumye umugabo avuga igitutsi zatuka abantu bazamwanga akabimenya -AMAFOTO

Inkuba n’imirabyo bizakubitira icyarimwe! Umuhanzi Oda Paccy yatanze ikinyarwanda cyeruye