in

Juno Kizigenza agiye gutaramira abo i Goma mu irushanwa rya “Miss Cleopatra”

Muri iki gitaramo Juno Kizigenza azahuriramo na Gaz Mawete uri mu bahanzi bakunzwe muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo.

Umwe mu bategura “Miss Cleopatra” igiye kuba ku nshuro ya gatanu yavuze ko gutumira Juno Kizigenza byerekana umubano w’amahoro hagati y’abaturage ba Goma n’u Rwanda.

Ati “Turi abavandimwe kandi dusabwa kubana neza, Iki gitaramo twifuza ko cyazagaragaza aho tugeze kuko abaturage ku mpande zombi nta wuhejwe.”

Juno Kizigenza ugiye gutaramira bwa mbere mu mujyi wa Goma ku mbuga nkoranyambaga ze kuri uyu wa 10 Ukwakira yatangaje ko yiteguye gutanga ibyishimo muri uriya mujyi.

Yagize ati “Goma, Nzahura namwe ku ya 5 Ugushyingo 2022 muri Goma Serena Hotel, bizaba ari umuriro muri MISS CLEOPATRA.”

Kwinjira muri iki gitaramo ni 15$, 20$ ahasanzwe naho muri VIP ni 50$ mu gihe VVIP ari amadorali 100 y’Amerika

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Ddumba yahaye igisubizo gisekeje umufana we wamwemereye ko azamuha umugore we

« Warakoze ku bintu byose wankoreye, uri umugabo ukundwa cyane… » – Umufasha wa Junior Giti yamuteye imitoma ikomeye cyane