in

Junior Giti yibasiye umukozi w’Imana uherutse guhanura ko Prince Kid atazabana na Miss Iradukunda Elsa

Junior Giti yibasiye umukozi w’Imana uherutse guhanura ko Prince Kid atazabana na Miss Iradukunda Elsa.

Junior Giti aavuga ko bitagakwiriye ko umuntu uvuga ubutumwa bw’Imana yagakwiye guhora ahangayikiye umubare wa ‘Views’ warebye ibiganiro bye, kuko ibyo ari ikintu cya mbere gisenya Iyobokamana ndetse kikanangiriza abantu benshi kubera ibiva muri ibyo bikorwa.

Mu kiganiro Junior Giti yagiranye na Isimbi tv, yakomoje ku mupasiteri witwa Gerard wahanuye ko ngo Ishimwe Dieudonne atazigera abana na Iradukunda Elsa.

Junior Giti yavuze ko izi ari ingaruka z’uko abapasiteri bahora bahangayikiye ibitari ngombwa, avuga ko umupasiteri atagakwiye guhangayikira amashusho yakoze ku mbuga nkoranyambaga, ndetse atagakwiye no kuza gukora inkuru ku mbuga nkoranyambaga, kuko umwanya we wagakwiye kuba ari mu rusengero.

Yagize ati “Iyo umupasiteri akora ibiganiro, ahantu yagakwiye kubikorera ni ku rusengero imbere kuri aritari aho abwiririza, ntabwo umubare w’abantu bamurebye wagakwiye kuba ari ngombwa, kuko ijambo ry’Imana yakarishimiye ko byibura hari n’umuntu n’umwe wamwumvise.”

 

Written by M.Ben

Niba ufite inkuru cyangwa ukaba uri umuhanzi ndetse nawe ushaka kwamamaza twandikire. I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it.

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

RIP Agahozo Peace : umwana w’imyaka 4 witwa Agahozo Peace yishwe n’icyayi n’irindazi

Kayonza: Umugabo akurikiranweho gusambanya umwana we w’imyaka 16 kugeza ubwo amuteye inda