in

Junior Giti yagize ibanga akayabo yasinyiye.

Bugingo Bonny uzwi nka Junior Giti mu gusobanura filime, yagize ibanga akayabo yasinyiye avuga atari byiza kubeshya abanyarwanda.

Ni nyuma y’uko Junior asinyiye amafaranga akanga kutangaza hamwe na Kompanyi icuruza ibinyobwa mu Rwanda ya Gashemere business company.

Mu kiganiro yagiranye na GenesisTv kuri Youtube, Junior Giti yavuze ko yishimiye cyane kwamamariza iyi kompanyi ariko atiteguye kubwira abantu amafaranga yasinyiye cyane ko abasigaye bavuga amafaranga basinyiye birangira babeshye, kandi ejo mu gahura bakennye.

Yagize ati” Nishimiye gukorana na Gashemere mu kubamamariza ikinyobwa cyabo cya Grey Bolt, Baduhaye ameze 3 ya mbere byagenda neza tukazakomezanya umwaka wose; sindi buvuge amafaranga nasinyiye kuko nabonye kubivuga birangira ubeshye kandi kubeshya abaturage nta nyungu ibamo cyane cyane ku bintu by’amafaranga uba utwitse nabi”.

Junior Giti asanga abahanzi ndetse n’abandi bose bifashisha kontaro basinyiye bakabeshya abaturage kenshi bibagwa nabi, kuko abaturage babafata nk’abakize nyamara bakazahura bakennye.

Ati”Ushobora kubeshya umuturage ko wasinyiye amafaranga menshi ejo mugahura uteze aka moto wakubiswe; aho aba akunyujijemo ijisho”.

Inshuti za hafi ya Junior zo zikwemerera ko uyu mugabo yasinyiye amafaranga menshi, n’ubwo ntawutinyuka kukubwira uko ayo mafaranga angana.

Hashize iminsi mu ruganda rw’imyidagaduro hari inkundura y’amakompanyi mu gusinyisha abahanzi n’abandi bafite aho bahurira n’imyidagaduro, kenshi ugasanga ayo basinyiye bagera imbere y’itangazamakuru bakayakuba inshuro nyinshi nkabumvikanisha ko basinyiye akayabo kandi mu byukuri ari ukubeshya cyangwa gutwika nk’uko ariyo mvugo bakunda gukoresha.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Ibaruwa Gasumuni yandikiye umuryango wa Jay Polly.

Video: ibyo abamotari bakoze ubwo bajyaga gushyingura Jay Polly