Josiane ni izina rihabwa umwana w’umukobwa, rifite inkomoko mu Giheburayi aho risobanura ngo Imana izongera.
Bimwe mu biranga ba Josiane
Azi kwisanisha naho ageze ariko usanga yikundira gukina kurenza uko akunda umurimo usanzwe.
Akunda ibintu by’ubwiza n’imirimbo, aba agomba kugirwa inama yo kumurika imideli, gukina za film kuko babikuramo umusaruro utangaje.
Ni umuntu uhora ahuze, ukunda gukomatanya ibintu byinshi ariko ugasanga nubwo atangira byinshi asohoza bike.
Usanga aba afite umwete, azi kuyobora ndetse no gufata ibyemezo bitavuguruzwa.
Agira igitugu, iyo akubwiye ikintu aba yumva ntacyo wakongera ho wagifata uko kiri.
Ni umuntu ugumana ibintu bye imbere mu mutima, ariko ajya agira n’amagambo menshi ukaba utamenya ko ariwe.
Akunda kwikundisha ku nzego zimurenze aho kwiyegereza abari ku rugero rwe, gusa iyo akunze akunda cyane adahuzagurika.
NUKURI NIBYO JOSIANE AKUNDA CYANE