in

Ubusobanuro, inkomoko n’imiterere y’abantu bitwa Joseph

Amazina

Joseph ni izina rihabwa umwana w’umuhungu, rifite inkomoko mu giheburayo ku izinaYossef risobanura ngo Imana izongeraho (God will add).

Bimwe mu biranga Joseph

Joseph ni umuntu ugira umutima mwiza ku muntu yakunze, usesengura kandi abandi biyumvamo cyane.

Yifitemo ubuyobozi muri we haba mu bya politike no mu buzima busanzwe ariko ategwa no kutamenya kwemeza abantu mu mivugire.

Inyuma umubona nk’umuntu uhamye ndetse w’ibigango ariko muri we habamo kutigirira icyizere.

Ni umuntu udapfa kurwaragurika , utihanganira abanebwe kandi ukunda ibintu byo gutembera no kumenyana n’inshuti nshya.

Joseph agira ibanga cyane, ntabwo aba ashaka kugira umuntu abwira ibintu bye.
Ni umuntu utapfa kumenya uko ateye kuko ashobora kwishima no kubabara ntubimenye.

Akunda kubaho ubuzima busanzwe, butarimo ibikabyo kandi akanyurwa ariko nubwo bimeze bityo ajya arangwa n’utuntu two kunenga buri gihe.

Muri Bibiliya Joseph ni umuhungu wa 11 wa Yakobo na Rachel, akaba yaratoneshejwe na se,bigatuma abavandimwe be bamwaga bikageza aho kumugambanira.

Written by YEGOB HIT

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Ubusobanuro, inkomoko n’imiterere y’abantu bitwa Josiane

Ubusobanuro, inkomoko n’imiterere y’abantu bitwa Judith