Ikiganiro umutoza Jose Mourinho wa Manchester United,yagiranye n’ikinyamakuru cy’abafaransa TF1,yavuze amagambo atafashwe neza n’abafana ba Manchester United kuko ku nshuro ya mbere yemeje neza ko atazarangiriza gutoza kwe mw’ikipe ya Manchester United.
Mu magambo ye yagize ati “Ikintu kimwe navuga nuko ndi umutoza uhorana guhangayika,inyota yo gutsinda n’inzozi nshya.Ndabizi neza ko ntazarangira ubutoza bwanjye muri Manchester United.”
Ariko ubwo yabajijwe niba koko yazemera kuba yatoza ikipe ya Paris Saint Germain yasubije ati “Umuhungu wanjye uba hano mu Bwongereza rimwe yagiye i Paris kureba umupira wa Paris Saint Germain,ariko ntiyaje kureba uwa Manchester United,kubera iki?Kubera ko hari udushya,hari quality,urubyiruko,mbese hameze neza cyane.”
Bije bikurikira amakuru ya The Sun yemeza neza ko Jose Mourinho hari ukuntu yafashije Neymar kwerekeza muri Parsi Saint Germain nubwo itavuze neza mu buhe buryo