Jordan Mushambokazi witabiriye irushanwa rya Miss Rwanda yagaragaye mu isura nshya nyuma yo kwibaruka imfura ye (Amafoto)

Jordan Mushambokazi witabiriye irushanwa rya Miss Rwanda mu mwaka wa 2018 yagaragaye mu isura nshya nyuma yo kwibaruka imfura ye mu ntangiriro z’uyu mwaka.

Abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram, Jordan Mushambokazi yasohoye amafoto 3 yafashwe igihe kimwe agaragaza ukuntu ameze muri iyi minsi nyuma yo kwibaruka imfura ye.

Mushambokazi Jordan yinjiye muri Miss Rwanda 2018 ahagarariye Intara y’Amagepfo ndetse abasha kurenga ijonjora ry’ibanze agera mu mu bakobwa 20 bagiye mu mwiherero ariko ntiyagira ikamba yegukana.

Amafoto