in

Aho umugabo aguye utereraho utwatsi: Rayon Sports igiye gufasha Mukura Vs iri kugana aharindimuka

Umunyarwanda ni we wabivuze neza ati “aho umugabo aguye utereraho utwatsi” Rayon Sports na ya yifuje gufasha ikipe ya Mukura VS iri mu bihano bya FIFA.

Mukura Vs yarezwe na Djilali Bahloul wayitoje muri 2020 bakaza gutandukana mu buryo uyu mugabo yavugaga ko butubahirije amategeko. Uyu mugabo yitabaje FIFA arega Mukura Vs nuko iza gucibwa ibihumbi 46 by’Amadolali gusa ariko Mukura yarayabuze.

Mu ntangiriro z’uyu mwaka nibwo FIFA yamenyesheje Mukura Vs ko itemerewe kandikisha abakinnyi yaguze mu gihe itari yishyura Djilali Bahloul.

Rayon Sports nyuma yo kubona ikipe baturuka mu Ntara imwe iri mu bibazo yafashe icyemezo cyo kuyifasha.

Rayon Sports yateguye umukino wa gicuti na Mukura ushobora kuzaba ku Cyumweru tariki ya 4 Nzeri, ikindi kandi amafaranga yose azavamo azahabwa Mukura Vs mu rwego rwo gucyemura icyo kibazo cya Djilali Bahloul.

Written by OLIVIER NTANTURO

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it. Niba ufite inkuru cyangwa ukaba uri umuhanzi ndetse nawe ushaka kwamamaza wamvugisha 👉🏿+250736426442

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Jordan Mushambokazi witabiriye irushanwa rya Miss Rwanda yagaragaye mu isura nshya nyuma yo kwibaruka imfura ye (Amafoto)

Mount Vernon Inn Provides a Lush Colonial Environment for Wedding Receptions Near George Arizona’s Residence