in

Johnny Drille yomoye ibikomere by’imitima y’abasaga miliyari ku isi ku munsi w’abakundana

Ku munsi w’ejo ubwo ku isi yose hizihizwagwa umunsi ngarukamwaka w’abakundana (Saint Valentin), Johnny Drille yashyize hanze indirimbo ye yise « You’re just single ». Ni indirimbo irimo amagambo ahumuriza ndetse anomora ibikomere ku mitima y’abantu bari bonyine (singles) ku munsi w’abakundana.

Amwe mu magambo agize iyi ndirimbo agaruka ku kubwira abantu bari single ko nta cyaba bakoze ndetse ko kuba bari bonyine ku munsi wa Saint Valentin atari ubushake bwabo. Mu ndirimbo kandi havugwamo ko na Yezu nta mukunzi yari afite ku munsi wa Saint Valentin.

Zimwe mu nama Johnny Drille yagiriye abantu bari single abinyujije muri iyi ndirimbo ni ukutajya kuri instagram ndetse no kutareba abasore n’abakobwa bakundana kugirango batiheba.

Mu butumwa busoza iyi ndirimbo harimo akajambo ka #SingleLivesMatterToo bishatse kuvuga ngo ubuzima bw’abantu bari single nabwo bugomba guhabwa agaciro.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Kuri Saint Valentin umusore yakubise umukunzi we nkukubita ingoma z’abarokore nyuma yuko asanze ari kumuca inyuma. Video

Anitha Pendo yakorewe ibirori by’amateka ku isabukuru ye ( Amafoto)