in

Jimmy Mulisa yasubiye muri AS Kigali nk’umutoza w’agatenganyo

Jimmy Mulisa niwe urasimbura by’agateganyo Eric Nshimiyimana wirukanwe na AS Kigali mu gihe iyi kipe ikiri gushaka umutoza mushya, nkuko amakuru agera kuri Yegob abyemeza.

Ejo hashize ku wa Gatandatu, ni bwo AS Kigali yafashe umwanzuro wo gutandukana n’uwari usanzwe ari umutoza wayo Eric Nshimiyimana nyuma yo gutsindwa na Rayon Sport ibitego 2-1 byose.

Ni ubwo AS Kigali yatangiye shampiyona y’ikiciro cya mbere mu Rwanda neza itsinda imikino itatu ya mbere nta gitego yinjizwa, nyuma yaho ntabwo byakomeje kugenda neza, ndetse bibaye intandaro yo kwirukanwa kwa Eric Nshimiyimana.

Mu mikino irindwi iheruka gukina muri shampiyona y’ikiciro cya mbere yatsinze ibiri yonyine, ndetse nta mukino yabashije kurangiza itinjijwe igitego mu izamu ryayo muri iyo mikino yose.

Eric Nshimiyimana yatoje imikino icyenda ya shampiyona y’ikiciro cya mbere mu Rwanda muri uyu mwaka w’imikino, atsinda ine, anganya ine, atsindwa umukino umwe. Ayisize ku mwanya wa kabiri ku rutonde rwa shampiyona irushwa ane na Kiyovu Sport iri ku mwanya wa mbere.


Andi makuru:


Biravugwa ko Jimmy Mulisa uherutse kuva muri AS Kigali mu ntangiro z’uku kwezi ariwe ugiye kuba afashe iyi kipe by’agateganyo.

Muri Nyakanga nibwo Jimmy Mulisa yagizwe umutoza wungirije wa AS Kigali ubwo yari mu myiteguro yo gukina imikino ya CAF Confederation Cup, kubera ko mu mikino Nyafurika umutoza wungirije agomba kuba afite License B, kandi Mutarambirwa Djabir wari wungirije icyo gihe ntayo yari afite.

Jimmy Mulisa asigaranye na Higiro Thomas usanzwe ari umutoza w’abazamu muri iyi kipe kuko na Mutarambirwa Djabir wari umutoza wungirije yakuwe ku kazi ke.

Uyu mugabo wakiniye ikipe y’igihugu Amavubi agasezera ku mupira w’amaguru mu wa 2014 yatoje amakipe atandukanye hano mu Rwanda arimo Sunrise FC na APR FC yanakiniye igihe kinini.

Nyuma yo gutsindwa na Rayon Sport, AS Kigali iri gutegura umukino izahura mo na Gasogi United ku wa Kane w’icyumweru gitaha saa 12:30 ku isaha y’i Kigali.

Written by Social Mula

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Umwiza phionah yitwaye neza muri Miss university Africa (Amafoto)

Umu Slay Queen yashatse kumenagura imodoka y’umusore baryamanye akanga kumwishyura(Video)