Umunyabigwi w’umupira w’amaguru mu Rwanda,Jimmy Gatete,yatangaje ko mu mupira w’amaguru yatangiye ahembwa ibihumbi 35 FRW ndetse ko mu 1997 Rayon Sports ariyo yamuguze menshi mu Rwanda miliyoni n’igice.
Mu kiganiro na RBA,Jimmy Gatete yavuze ko abafana ba Rayon Sports bamuhaye amafaranga menshi akiyikinira ku buryo yarengaga n’umushahara yari yemerewe w’ibihumbi 35 FRW
Gatete ufatwa na benshi nk’umukinnyi w’ibihe byose,yavuze ko mu ikipe y’igihugu atishimiraga uko yafatwaga mu ikipe y’igihugu ari nayo mpamvu yari yabanje kwanga gukina umukino wa Ghana yakoreyemo amateka muri 2003.
Yagize ati “Ntabwo nashakaga gukina umukino wa Ghana ndabikubwiye.Hari ibyo nasabaga mbona ntacyo bari guhindura mpitamo kwigira i Burundi kugira ngo ntazakina.
Ngeze I Burundi byabaye ibibazo,barampamagara ndagaruka kuwa Gatatu turakina ku cyumweru.”
Gatete yavuze ko umutoza atamwizeraga nk’abakinnyi bavaga I Burayi kandi abarusha ubuhanga,bamuha amahirwe agakora itandukaniro
Gatete yabwiye RBA ko atishimiye uko yashyizwe ku ntebe y’abasimbura muri CAN 2004 gusa avuga ko yari anyuzwe kubera akazi gakomeye yakoze ko gutanga itike.
Gatete yavuze ko icyamufashaga kwitwara neza ari imyitozo,ikinyabupfura,impano, n’uburere bwiza yahawe n’ababyeyi be.Ati “Iyo nabaga nje mu myitozo numvaga ko ngomba gukora nkamera neza kurusha uko nari meze ejo ndetse buri wese akabibona.
Mu gihe cyacu hari ihangana rikomeye.Kubona umwanya wo kubanza byari bigoye.Iyo watsindaga uyu munsi ntabwo wabaga wizeye ko umukino ukurikira uzongera kubanza mu kibuga.”
Abajijwe ku mafaranga menshi yahawe agitangira umupira,yagize ati “Amafaranga menshi ya Rayon Sports ntiyavaga muri Komite yavaga mu bafana.Njyewe muri Rayon Sports ntabwo nakoraga ku mushahara,amafaranga menshi nayakuraga mu bafana mu myitozo.
Kera abafana barishimiga bagatanga amafaranga,ubu byaragabanutse.Ikintu cyanshimishaga muri Rayon Sports,wabonaga nk’umushoferi wa bisi,umumotari komvayeri ugashaka kuyanga ariko ukayafata kubera ko abikoranye umutima mwiza wishimye.Yari amafaranga meza.”
Abajijwe amafaranga menshi yahawe mu kumugura,yagize ati “Muri Rayon Sports nahawe miliyoni imwe n’ibihumbi 200 muri 1997.Yari amafaranga menshi.Umushahara wari ibihumbi 35,ayo yari amafaranga menshi cyane.Njyewe narayabikaga kuko amenshi nayakuraga ku myitozo.”
Ibitego yatsinze Uganda na Ghana mu gushaka AFCON 2004 byatumye ikipe y’igihugu yitabira iri rushanwa ku nshuro ya mbere mu mateka yayo ari nayo rukumbi u Rwanda rufite.
Gatete yavukiye i Bujumbura, umurwa mukuru w’Uburundi mu 1979, atangira umwuga we akiri muto hamwe n’ikipe ya Flamingo y’icyiciro cya mbere cy’Uburundi aho yazamutse cyane nka rutahizamu mbere yo kwinjira muri Mukura mu 1995 nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi.
Nyuma y’umwaka umwe yerekeje muri Rayon Sports akoreramo ibitangaza byatumye APR FC imugura nyuma y’aho ayifasha kwegukana ibikombe byinshi.
Ubuhanga mu rubuga rw’amahina,umuvuduko, imbaraga, n’icyizere yigiriraga byatumye atsinda ibitego byinshi by’ingenzi haba muri APR na Amavubi.
Mu mikino 42 yakinnye mu ikipe y’igihugu, yatsinze ibitego 25,birimo bibiri bitazibagirana