in

Jersey ya Rayon Sports igiye kuba abaterankunga gusa! Ikipe ya Rayon Sports igiye gusinyana n’indi kompanyi ikomeye iratanga akayabo k’amafaranga

Ubuyobozi bwa Rayon Sports buyobowe na Uwayezu Jean Fidel, bukomeje gushaka uko ikipe ikomeza kubaho mu buryo burambye.

Mu minsi ishize ikipe ya Rayon Sports yakoranye amasezerano na Choplife isanzwe icuruza ibintu bitandukanye harimo n’imikino y’amahirwe. Iyi kompenyi ikorana n’umuhanzi Nandy ndetse na Mr Eazi umuhanzi ukomeye muri Nigeria.

Nyuma ya Choplife ikipe ya Rayon Sports amakuru twamenye ni uko kuri uyu wa Kane ubuyobozi bugiye gusinyana n’undi muterankunga kandi ukomeye nubwo ubuyobozi bukomeje kumugura ibanga ariko ararara amenyekanye. Biravugwa ko iyi kipe irasaruramo Milliyoni zirenga 60 z’amanyarwanda ku mwaka umwe.

Harabura igihe kitarenze ukwezi ngo ikipe ya Rayon Sports itangaza kumugaragaro abakinnyi bashya mu kirori kiswe Rayon Day( Umunsi w’Igikundiro). Iyi kipe ikomeje gukora ibintu byose ngo iki kirori kizabe kiryoshye.

 

 

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

“Abinkwakuzi intoki zari zagezemo kare” Umuhanzikazi yagiye ku rubyiniro yambaye impenure arangije yinaga mu bafana be abinkwakuzi bahita bashora intoki mu myanya ye y’ibanga(Videwo)

Rutahizamu ikipe ya Rayon Sports itegereje muri iyi wikendi yateye ubwoba APR FC