in

Japan: Umugabo yatawe muri yombi nyuma yo kubika imirambo y’abantu mu ngunguru ikonjesha

Polisi yo mu Buyapani yataye muri yombi Takahiro Shiraishi. Ni nyuma yo
kumusangana imirambo y’abantu icyenda aho atuye mu gace ka Zama hafi
n’umumujyi wa Tokyo.

Aha niho shiraishi yabaga

Polisi yataye muri yombi Takahiro Shiraishi w’imyaka 27 y’amavuko ubwo
yamusanganaga imitwe ibiri mu ngunguru ikonje y’aho aba. Ni nyuma y’uko
polisi yashakishaga irengero ry’umugore wari umaze iminsi abuze.

Nanone havumbuwe indi mirambo irindwi mu gikarito gikonje cy’aho yabaga.

Polisi ikomeza ivuga ko igikurikirana uyu mugabo muri iri yicwa ry’abantu.

Ni imirambo irimo iy’igitsina gore umunani n’umwe w’igitsina gabo. Amakuru
akomeza avuga ko iyo mibiri yari hafi kubora.

Uyu mugabo wishe aba bantu yavuze ati “Narabishe ndetse nkora uko nshoboye
ngo mpishe ibimenyetso”.

Umwe mu baturanyi, yavuze ko yatangiye kumva umunuko ubwo uyu mugabo
yinjiraga mu nzu mu kwezi kwa Kanama.

Polisi ikaba ivuga ko yavumbuye amakuru y’uko umugore w’imyaka 23 mbere
y’uko aburirwa irengero ku wa 21 Ukwakira, Shiraiishi yakundaga guhura na
we. Nyuma ngo aza kumwandikira ku rubuga nkoranyamdaga amubwra ko azamwica.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Ibyo gutandukana cyangwa kugumana kw’abagize itsinda rya Urban Boyz bigiye gushyirwa ahagaragara

M-Izzle ft. Gabiro Guitar – BANZA URYE