in ,

Ibyo gutandukana cyangwa kugumana kw’abagize itsinda rya Urban Boyz bigiye gushyirwa ahagaragara

Abasore batatu bagize itsinda rya Urban Boyz ni bamwe mu byamamare birimo kuvugwa cyane magingo aya bitewe n’amagambo aherutse gutangazwa mu minsi iri imbere ko aba basore bagize iri tsinda baba bagiye gutandukana maze itsinda rya Urban Boyz rikaba amateka. Ibi ni bimwe mu bikomeje kugenda bivugwa n’abantu batandukanye bakurikiranira hafi iri tsinda ndetse bamwe banahamya ibi bahereye ku byagaragaye ku munsi w’ejo ubwo Safi Madiba, umwe mu basore bagize itsinda rya Urban Boyz yagaragaraga ari mu gihugu cya Uganda ari kumwe n’umuhanzi Meddy bivugwa ko bagiye gusohora amashusho y’indirimbo yabo bazakorerwa na Director Sashavybz. Nyuma y’ibi byose n’ibindi bitandukanye bivugwa, Humble Jizzo akaba n’umuyobozi w’itsinda rya Urban Boyz mu masaha ashize amaze gusohora itangazo rigenewe itangazamakuru ry’umunsi nyawo bazacoceraho ibibazo byose bivugwa muri iri tsinda bakabisobanura neza. Ibi byanyuze abafana n’abakunzi b’itsinda rya Urban Boyz ndetse n’abakunzi b’umuziki nyarwanda muri rusange. Iri tangazo rikaba ahanini rimenyesha inama izaba tariki ya 10 Ugushyinga guhera i saa cyenda z’umugoroba muri Olympic Hotel akaba ari naho biteganyijwe ko hazashyirwa hanze ibijyanye no gutandukana cyangwa se kugumana kw’abagize itsinda rya Urban Boyz.

 

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Isomere amagambo umukinyi ukomeye cyane wa Real Madrid yavuze ko adashaka ko icyi kintu kibi kiba kuri FC Barcelone bigakora ku mitima y’abafana ba ruhago muri rusange kubera urukundo yayeretse

Japan: Umugabo yatawe muri yombi nyuma yo kubika imirambo y’abantu mu ngunguru ikonjesha