in

Jamal Musiala wahanganishije Ubwongereza n’Ubudage mu mupira w’amaguru ni muntu ki?

Umukinnyi ukinira ikipe y’igihugu cy’Ubudage ufite imyaka 19 gusa witwa Jamali Musiala yahanganishije Ubwongereza n’Ubudage Buri gihugu kifuza kumwegukana ngwagikinire.
Jamali Musiala yavutse mu kwezi kwa kabiri kw’itariki 26 muri 2003 afite ibiro 70 n’uburebure bwa 1.84m.Uyu musore w’imyaka 19 afite papa w’umunya Nigeriya naho mama we akaba Umudage gusa yakuriye mu Bwongereza. Musiala  akina muri shampiyona y’Abadage ya bundesiliga mu ikipe ya Bayern Munich.Uyu mukinnyi afite ubushobozi bwo gukina kumyanya itatu mu kibuga kuko ashobora gukina anyura k’uruhande rw’ibumoso(left winger) cyangwa agakina anyura mukibuga hagati yataka(attacking midfielder) ndetse akaba yanakina mu kibuga hagati(central midfield er).Uyu mukinnyi mu kwezi kwa 07 muri 2019 yavuye muri Chelsea yerekeza muri Bayern Munich afite imyaka 16.Mu kwezi kwa 06 muri 2020 nibwo yinjiye mukibuga asimbuye mu gice cyakabiri ,uba n’umukino wambere akinnye muri Bayern Munich byarangiye  batsinze ibitego 3-2,kwi 20 zuko kwezi n’ubundi  noneho yabanje mu kibuga aba umukinnyi wambere ukinnye Bundesiliga akiri muto kuko yarafite imyaka 17 n’iminsi 115.Musiala yarari mu bakinnyi batwaye Champions league ya 2019-2020 nubwo atagaragaye mu kibuga.Mu kwa 11 2020  nibwo bwambere yahamagawe  mu ikipe y’igihugu yabongereza yabatarengeje imyaka 21 kuko niyo yari yarahisemo gukinira aho guhitamo abadage.
ibyo bikimara kuba ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Budage ryatangaje ko rirekeye gukurikirana Musiala.Impamvu zatangajwe na Musiala yavuze ko impamvu yarahisemo gukinira abongereza aruko yakuriye muri Chelsea bityo akaba aziranye n’abakinnyi babongereza kurusha abadage.
Bidatinze Musiala yaje kwisubiraho kuko 24 zukwa 2, 2021 yatangaje ko ahisemo gukinira igihugu yavukiyemo cy’ubudage mu mikino yose y’igihugu.
Umutoza w’igihugu cy’ubwongereza Gareth Southgate ubwo bari bamaze kunganya ibitego 3 kuri 3 n’abadage  mu kiganiro n’itangazamakuru yatangaje ko arikimwaro kuba barananiwe kwemeza Jamali Musiala ngo akinire abongereza kuko ar’umukinnyi w’umuhanga isi ifite.
Musiala muruyu mwaka amaze gukina imikino 12 mw’ikipe ya Bayern Munich yatsinze ibitego 7 anatanga imipira 3 ivamo ibitego. Ubu uyu mukinnyi barikuvugako ategerejweho kuzaba umusimbura mwiza wa Lewandowosiki wavuye mw’ikipe ya Bayern Munich.

Written by THIERRY Mugiraneza

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it :+250 789 020 938

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Kujya muri Hong Kong ni Ubuntu ku babishaka, dore ibisabwa

“yishimira kwicara ku gatebe k’abasimbura” Ten Hag yavuze ku gatebe ka Ronaldo muri Manchester United