in

Jado Castari agamburujwe n’iki ko yari yararahiye ko atazegura?

Bagirishya Jean De Dieu uzwi ku izina rya Jado Castari, yatangaje ko yeguye kumwanya yari afite nka Vice perezida mu ishyirahamwe ry’umupira w’intoki Volleyball (FRVB).

Ubwo yari mu kiganiro Sport Plateau, yabajijwe nimba yeguye koko, yaje ndetse kubihamya, avugako yeguye ku mpamvu zikomeye.

Mu magambo ye ati:” Sinkifitemo agasukari ko gutanga, ibyiza ni uko abagifite imbaraga bakomerezaho.”

Ibi bibaye bije bivuguruza ibyo yatangaje nyuma y’uko afunguwe ubwo yatangazagako ntakintu nakimwe cyizamuvana ku nshingano izo arizo zose, agahamya ko kandi afite amaraso mashya ndetse yo gukora akazi kose yatorerwa.

Hakomeje kwibaza nimba kuba yarafunzwe aricyo cyaba gitumye yegura ku nshingano zatumye afungwa.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Abantu bikanze babonye impano idasanzwe umusore yahaye sheri we w’imyaka 20

Umwambaro w’imbere wa Anita Pendo warikoroje kuri instagram