in

Jacques Tuyisenge yasabye anakwa umukunzi we (Video)

Kapiteni w’ikipe y’igihugu y’U Rwanda, Amavubi, yasabye anakwa umukunzi we kuri uyu wa Gatanu tariki ya 20 Kanama 2021.

Nkuko amashusho akurikira abigaragaza, Jacques Tuyisenge yari aherekejwe n’abasore b’inkorokoro ubwo yajyaga aho umuhango wo gusaba no gukwa wabereye; byari ibyishimo kuri Jacques Tuyisenge n’umukunzi we bari bashyigikiwe n’imiryango yabo ndetse n’inshuti zabo ku mpande zombi.

Biteganyijwe ko ku munsi w’ejo aribwo hazaba umuhango wo gusezerana imbere y’Imana no kwakira abatumiwe mu muhango w’ubukwe bwa Jacques Tuyisenge n’umukunzi we.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Amb. Joseph Habineza wabaye Minisitiri yitabye Imana

Wa mukobwa wagaragaye mu ndirimbo ya Juno Kizigenza noneho agarukanye umujinya||Umva ibyo abwiye abambwibasiye